Mu myaka ya 1920-1930, u Rwanda rwari rwarakoreweho igerageza ry’imikino y’umupira w’amaguru, bituma iyari isanzwe ari gakondo igenda ihigikwa igera aho imwe muri yo yibagirana bigizwemo uruhare n’abakoroni.
Muri Nyakanga 2018, Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije n’Inteko Izirikana byamuritse igitabo “Imikino n’Intwaro Gakondo” mu rwego rwo gusigasira Umuco Nyarwanda binajyanye no guteza imbere Indangagaciro Olempike.
Imwe yagarutsweho muri iki gitabo irimo Akamarimari, Gatebegatoke, Gucamata, Gucyura umuhigo, Guhamiriza, Guheka mapyisi, Gutanga ubute, Gutera injuguto, Gutera uruziga, Kubuguza, Kurasa intego n’iyindi.
Imikino gakondo y’Abanyarwanda yabaga mu byiciro bitatu, harimo iyo gusabana no kwimakaza umubano, imikino ngororamubiri ndetse n’imikino njyarugamba.
Gukina iyi mikino yose byitabirwaga na buri wese wifuza kuyikina, usibye imikino njyarugamba ni yo rimwe na rimwe byasabaga ko hari ikigero cy’ubukure uba ufite kugira ngo uyikine.
Imwe mu mikino yabagaho kandi izwi yafashaga abana gusabana twavugamo Gucamata, Kugendera ku mutumba (Nzutu), Agatembwe, Akamarimari, Kubumba inka, Kwihishana n’ibindi.
Mu mikino ngororamubiri habagamo Gatebegatoki, Gukina agati, Gusimbuka urukiramende, Kurasa intembe no Gusiganwa ku maguru, Gusiganwa bugenda n’amaguru n’ibindi.
Imikino myinshi Abanyarwanda bakinaga yabaga yiganjemo iya njyarugamba kuko igera kuri 20, aho dusangamo nko Gukayana, Gusimbuka umurambararo, Guhiga, Gukinga ingabo, Gutegana, Kwiyakana, Gutegana, Kumasha n’indi myinshi.
Imikino yose kandi yabaga ifite icyo isobanuye ndetse n’icyo ishobora gutoza umwana, kuko ngo gusimbuka urukiramende byafashaga umwana gukura yifitemo ubushobozi bwo kwanikira umwanzi no kwikura aho rukomeye.
Kurasa intego byafashaga Umunyarwanda kwiha intego kandi akazigeraho, kuko ari umukino ukinwa umuntu ashyize umutima hamwe agakina atekereza ku ho ashaka kugera.
Abasore akenshi bakundaga umukino wo Gukirana kuko wabafashaga kumenya aho bahagaze mu mbaraga z’umubiri ndetse n’ubutwari.
Kugeza uyu munsi hari aho usanga umukino w’igisoro, ariko akenshi ukaba uba urimo ukinwa n’abakuze, aho bigoye kuba wabona abakiri mu myaka yo hasi bawukina.
IGIHE yagiranye ikiganiro n’umwe mu bashoramari mu bya gakondo washinze ikigo kibumbatiye amateka y’umuturage wa kera uko yari abayeho cya ‘Umurishyo Art Gallery’, ariwe Habimana Célestin, atubwira impamvu yo kuzahura imikino gakondo.
Habimana asanga kuba imikino y’Abanyarwanda igenda ikendera bituruka ku mpamvu nyinshi bigendanye n’iterambere riri kwimakazwa mu bice bitandukanye.
Ati “Impamvu mbona urubyiruko rudakunda iyi mikino, mbona ababyeyi tubigiramo uruhare. Usanga mu rugo utahasanga igisoro, utakwigisha umwana uko babanga karere, ibyo iyo batabisanganye ababyeyi nk’umurage bahita bishakira ibindi byabafasha.”
“Hari ibyo twatakaje kubera amateka, byatumye twisanga mu iterambere na ryo dukeneye ariko ntiryagakwiriyr gutuma tudafata wa muco wacu. Ni icyuho kinini abakora ubushakashatsi bakwiriye kwitaho.”
Agaragaza ko impamvu hatangijwe Umurishyo Art Gallery harimo kuba abantu banshi bagikeneye aho bashakira ubumenyi ku mateka y’u Rwanda ariko nanone hashobora kubafasha mu buryo bwo kuruhuka no kutajya mu zindi ngeso cyane ku bana.
Yagize ati “Icyari kigenderewe ni ukwirinda ko abantu bahugira mu iterambere ryaje bakibagirwa iby’umwimerere wacu. Imikino yacu ahanini usanga mu kamaro ifite harimo no gutuma utitekerezaho cyane.”
“Igufasha kundi kugira agaciro, kuko iyo umwana akinnye bagenzi be bakamushimira na we yumva ashoboye.”
Leta y’u rwanda iteganya ko stade ya Nyanza niramuka yubatswe izaba ifite n’ikibuga cy’imikino gakondo bigendanye n’uko aka karere gafite icyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.











Ibitekerezo 0