00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwo kwiyubaka rwa Kiyovu SC , ikipe yashegeshwe bikomeye na Jenoside

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 12 April 2022 saa 10:53
Yasuwe :

Kiyovu Sport Club ni imwe mu makipe y’umupira w’amaguru abarizwa ku butaka bw’u Rwanda yabuze benshi bari abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu gihe u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikipe ya Kiyovu SC nayo iribuka abari abayobozi, abafana n’abakinnyi bazize uko baremwe muri icyo gihe.

Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ikipe ya Kiyovu SC ntabwo yagize imbaraga zari kuyifasha kugira umusaruro wisumbuye ugamije gutwara ibikombe n’ibihembo mu marushanwa atandukanye.

Mu bikombe birindwi (7) bya shampiyona ikipe ya Kiyovu SC ibitse mu mateka yayo, icyo iheruka yagitwaye mu 1993.

Kiyovu Sport Club yashinzwe mu 1964, yatwaye igikombe cya shampiyona bwa mbere mu 1968, nyuma y’imyaka ine gusa ishinzwe.

Nyuma ya 1994 ikipe ya Kiyovu SC yagiye igorwa no kugarura ubushongore n’ubukaka kugeza ubwo umwaka w’imikino 2016-2017 wayisize imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma yo kugera ahabi ikamanuka ariko ikaza kugumishwa mu cyiciro cya mbere bitewe n’umubare w’amakipe yaburaga ngo hakinwe icyo cyiciro, Kiyovu SC yahise igarura imbaraga bigera aho mu 2019 igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma yo kubona ko bishoboka ko Kiyovu SC yakongera kuba ikipe itwara ibikombe, umwaka w’imikino 2019-2020 batangiye kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo umurongo bari barimo mbere ya Jenoside bongere bawusubiremo, batware ibikombe.

Muri uko gushakira hamwe icyakorwa nibwo baje gusanga bakwiye gushyiraho ubuyobozi bushya bw’ikipe no gushaka inzira yatuma babona amikoro azajya abafasha kugura abakinnyi bafite ubushobozi bwo guhatana n’amakipe makeba nka Rayon Sports, APR FC na AS Kigali.

Mu mwaka wa mbere w’impinduka, Kiyovu SC ntabwo yahise ibigeraho kuko ari nabwo hahise haza icyorezo cya COVID-19 yahise ibangamira siporo mu buryo rusange.

Nyuma y’aho COVID-19 icishirije macye, Kiyovu SC kuri ubu ni imwe mu makipe ahagaze neza yaba mu musaruro uva mu kibuga, amikoro no kuba ifite abakinnyi bashobora kwifuzwa n’amakipe asanzwe yarihariye ibikombe.

Kugeza magingo aya, shampiyona y’umwaka w’imikino 2021-2022 igeze ku munsi wayo wa 22, Kiyovu SC ni iya mbere n’amanota 50 mu gihe APR FC ibitse igikombe cy’umwaka w’imikino ushize ari iya kabiri n’amanota 48 mu gihe Rayon Sports iheruka kumanura Kiyovu ari iya gatanu n’amanota 35.

Bamwe mu banyamuryango ba Kiyovu SC bazize Jenoside bamaze kumenyakana harimo Kanyandekwe Norbert wari uzwi nka Pilote, Rudasingwa Martin bitaga Kunde, Nkusi Octatus bakundaga kwita Moro, Kagabo Innocent, Nyirinkindi Pacifique, Zingiro, Mayeri watozaga abana ba Kiyovu, Murenzi Innoncent bakundaga kwita Kukuni.

Ntawakwibagirwa kandi abakunzi bayo bayihozaga ku mutima nka Gashagaza Gaspard, Higiro Innocent, Eugene Mukimbiri, Dominika(Yari umugore akunda SC Kiyovu), Tojo n’abandi.

Ikipe ya Kiyovu Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages