00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

US Open 2023: Coco Gauff yateye ikirenge mu cya Serena Williams

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 September 2023 saa 01:39
Yasuwe :

Coco Gauff w’imyaka 19 yatwaye Grand Slam ye ya mbere atsinze Aryna Sabalenka bimugira Umunyamerikakazi wa kabiri wegukanye iri rushanwa akiri muto nyuma y’imyaka 24 bikozwe na Serena Williams wageze kuri aka gahigo afite imyaka 17.

Coco Gauff yabaye umugore wa 10 ukiri muto utwaye Grand Slam nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma wa US Open Umunya-Belarus, Aryna Sabalenka w’imyaka 25 ufatwa nka nimero ya kabiri ku Isi ndetse aherutse kwegukana Australian Open ku nshuro ya kabiri mu 2023 na 2021.

Uyu Munyamerikakazi yatsinze Aryna Sabalenka 2-6 6-3 6-2. Nyuma yo kwandika aya mateka hakwirakwijwe amashusho yafashwe mu 2012 ubwo yari muri stade abyina cyane ubwo yarebaga irushanwa rya US Open. Icyo gihe yari afite imyaka umunani.

Muri Tennis, bivugwa ko umukinnyi yegukanye “Grand Slam” iyo yatwaye rimwe mu marushanwa ane arimo Australian Open, Roland-Garros, Wimbledon na US Open.

Ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu Banyamerika barimo Barack Oboma, Mike Tyson, Kevin Durant, Samuel L. Jackson, Jimmy Butler, Maria Sharapova, Shonda Rhimes, Jake Paul, Alec Baldwin n’abandi bishimiye intsinzi ya Coco Gauff.

Barack Obama yavuze ko atewe ishema n’ibyo Coco Gauff agezeho ku myaka 19 ndetse amwifuriza kugera kuri byinshi mu gihe kiri imbere.

Uyu mukino wabereye kuri Arthur Ashe Stadium witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 24 barimo umubyeyi (se) ndetse n’abo muryango we.

Coco Gauf yavuze ko yatunguwe no kumva se arizwa n’ibyishimo kuko atigeze na rimwe amubona yagize aya marangamutima.

Ati “Mu buzima bwanjye ntabwo nigeze mbona uriya mugabo arira, mama we yari kurira iyo ntsinda cyangwa se singere ku tsinzi, nibazaga nti Mana yanjye ibi ni ukuri koko.”

Uyu mukobwa wavukiye muri Florida, ku wa 13 Werurwe 2004, mu mikino 19 aherutse gukina yatsinzemo 18 yikurikiranya.

Ishyirahamwe rya Tennis y’Abagore rishyira Cori Dionne "Coco" Gauff ku mwanya wa gatandatu mu bakina bonyine mu gihe mu bakina ari babiri ari ku mwaka wa mbere.

Coco Gauf yashimiye abantu bose batamwizeraga, bavuga ko umukino wose atsinze ari wo wa nyuma nta kindi gishya azageraho.

Yavuze ko ibi ari byo byamuteye imbaraga zituma akora cyane abereka ko bibeshya cyane.

Izina Coco Gauff si rishya muri Tennis ku rwego mpuzamahanga dore ko yitabiriye Wimbledon mu 2019 ubwo yari afite imyaka 15 nubwo atageze kure ariko yari umwe mu batanga icyizere cy’ejo hazaza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages