Coco Gauff yabaye umugore wa 10 ukiri muto utwaye Grand Slam nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma wa US Open Umunya-Belarus, Aryna Sabalenka w’imyaka 25 ufatwa nka nimero ya kabiri ku Isi ndetse aherutse kwegukana Australian Open ku nshuro ya kabiri mu 2023 na 2021.
Uyu Munyamerikakazi yatsinze Aryna Sabalenka 2-6 6-3 6-2. Nyuma yo kwandika aya mateka hakwirakwijwe amashusho yafashwe mu 2012 ubwo yari muri stade abyina cyane ubwo yarebaga irushanwa rya US Open. Icyo gihe yari afite imyaka umunani.
Muri Tennis, bivugwa ko umukinnyi yegukanye “Grand Slam” iyo yatwaye rimwe mu marushanwa ane arimo Australian Open, Roland-Garros, Wimbledon na US Open.
Ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu Banyamerika barimo Barack Oboma, Mike Tyson, Kevin Durant, Samuel L. Jackson, Jimmy Butler, Maria Sharapova, Shonda Rhimes, Jake Paul, Alec Baldwin n’abandi bishimiye intsinzi ya Coco Gauff.
Barack Obama yavuze ko atewe ishema n’ibyo Coco Gauff agezeho ku myaka 19 ndetse amwifuriza kugera kuri byinshi mu gihe kiri imbere.
Uyu mukino wabereye kuri Arthur Ashe Stadium witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 24 barimo umubyeyi (se) ndetse n’abo muryango we.
Coco Gauf yavuze ko yatunguwe no kumva se arizwa n’ibyishimo kuko atigeze na rimwe amubona yagize aya marangamutima.
Ati “Mu buzima bwanjye ntabwo nigeze mbona uriya mugabo arira, mama we yari kurira iyo ntsinda cyangwa se singere ku tsinzi, nibazaga nti Mana yanjye ibi ni ukuri koko.”
Uyu mukobwa wavukiye muri Florida, ku wa 13 Werurwe 2004, mu mikino 19 aherutse gukina yatsinzemo 18 yikurikiranya.
Ishyirahamwe rya Tennis y’Abagore rishyira Cori Dionne "Coco" Gauff ku mwanya wa gatandatu mu bakina bonyine mu gihe mu bakina ari babiri ari ku mwaka wa mbere.
Coco Gauf yashimiye abantu bose batamwizeraga, bavuga ko umukino wose atsinze ari wo wa nyuma nta kindi gishya azageraho.
Yavuze ko ibi ari byo byamuteye imbaraga zituma akora cyane abereka ko bibeshya cyane.
Izina Coco Gauff si rishya muri Tennis ku rwego mpuzamahanga dore ko yitabiriye Wimbledon mu 2019 ubwo yari afite imyaka 15 nubwo atageze kure ariko yari umwe mu batanga icyizere cy’ejo hazaza.
Congratulations to US Open champion, @CocoGauff! We couldn’t be prouder of you on and off the court - and we know the best is yet to come.
— Barack Obama (@BarackObama) September 9, 2023
🙌🙌🙌 Champ!! https://t.co/s1K773rPIO
— Maria Sharapova (@MariaSharapova) September 9, 2023
CONGRATS @CocoGauff‼️‼️‼️
TOP OF THE WORLD MA‼️‼️‼️
Ancient reference from an old guy!— Samuel L. Jackson (@SamuelLJackson) September 9, 2023
Ku myaka 19, Coco Gauff yatwaye Grand Slam ye ya mbere
Coco Gauff yagowe no kwakira ibimubayeho dore ko umukino watangiye nabi ku ruhande rwe arushanwa cyane na Aryna Sabalenka uherutse kwegukana Australian Open inshuro ebyiri
Coco Gauff yabaye Umunyamerikakazi wa kabiri watwaye Grand Slam afite imyaka 19 nyuma ya Serena Williams wabikoze mu myaka 24 ishize
Coco Gauf yashimiye abantu bose bamucaga intege bamubwira ko nta ntsinzi ihambaye azageraho, abyubakiraho abereka ko bibeshya



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!