Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026, cyitabirwa n’abarimo Óscar Mayo Pardo ushinzwe ibikorwa muri Atlético de Madrid, Andoni Moreno Batanero ushinzwe ubucuruzi muri iyo kipe.
Ni mu gihe ku ruhande rwa RDB yari ihagarariwe na Sheja Valliere, ushinzwe Itumanaho, Rob Hirwa ushinzwe Inozabubanyi n’Itumanaho muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa n’Umujyanama muri RDB Manuel Martin Lozano.
Aba bose berekanye amahirwe ari mu Rwanda by’umwihariko mu ishoramari ritandukanye ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo, dore ko ari kimwe mu byatumye u Rwanda rukorana n’iyi kipe mu kwamamariza ibikorwa byayo kuri Riyadh Air Metropolitano.
Ibi bikorwa byo kwegerana n’abashoramari bisanzwe biba no ku bindi bibuga nka Emirates Stadium ya Arsenal, Allianz Arena ya Bayern Munich na Parc des Prince ya Paris Saint-Germain zose zifatanye imikoranire n’u Rwanda.
Atlético de Madrid imaze kwegukana Shampiyona yo muri Espagne inshuro 11, ni yo kipe yo muri icyo gihugu ifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kuzageza mu 2028,



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!