Vladyslav ni umwe mu bakinnyi bahagarariye Ukraine mu Mikino Olempike, akaba ari guhatana mu mukino wa Skeleton, umwe mu iri kubera mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare, ni bwo uyu mukinnyi yamenyeshejwe ko atagomba gukina kuko yagaragaye yambaye ingofero iriho amafoto y’abishwe mu ntambara ya Ukraine.
Nubwo uyu mukinnyi w’imyaka 27 yahawe ibihano akagaragaza ko atabyishimiye, yagiye guhura na Perezida wa Komite Olempike ku Isi, Kirsty Coventry, ngo agaragaze akarengane ke, amwemerera kureba imikino ariko adakina.
Vladyslav yari yarabwiwe ko azahabwa ibihano ntakine iyi mikino ubwo yabikoraga ari mu myitozo, ariko we akavuga ko nta cyamubuza kugaragaza akarengane bene wabo bari gukorerwa.
Yavuze ko kandi abishwe muri iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022, badateze kwibagirana.
Ati “Nakuwe mu irushanwa, bivuze ko ntazaryoherwa n’ibihe byiza by’imikino ya Olempike. Aba bantu barishwe, ariko amajwi yabo aracyavugira hejuru kugeza ubwo na Komite Olempike ku Isi ibumva.”
Vladyslav n’ikipe ye batangiye gutegura ikirego cyo kujyana mu Rukiko rwa Siporo (CAS), kugira ngo bahabwe ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!