Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, ntiwagoye na gato ikipe ya Union Sportive Monastirienne kuko uduce dutatu muri tune amakipe yombi yakinnye, ari yo yagiye iza imbere ya Rivers Hoopers BBC.
Agace ka mbere karangiye US Monastir iri imbere n’amanota 24-12, agace ka kabiri nako karangira iyi kipe yo muri Tunisia iri imbere ku manota 25-10, gusa agace ka gatatu Rivers Hoopers BBC igatsinda ku manota 25-21 mu gihe aka kane katsinzwe na US Monastir ku manota 29-23.
Umukino warangiye ikipe ya Union Sportive Monastirienne ari yo yegukanye intsinzi ku giteranyo cy’amanota 99-70, harimo ikinyuranyo cy’amanota 29 hagati yayo na Rivers Hoopers BBC.
US Monastir yahise iyobora itsinda A ririmo na Patriots BBC yo mu Rwanda ndetse iri muri ¼ cy’iri rushanwa riri kubera i Kigali kugeza tariki ya 30 Gicurasi.
Robert Christopher Daniels wa Rivers Hoopers ni we mukinnyi witwaye neza muri uyu mukino nyuma yo gutsinda amanota 25 akanasama imipira 11 yahushijwe n’ikipe bari bahanganye.
Radhouane Slimane wa Union Sportive Monastirienne ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rw’ikipe ye (23), mu minota 24 yakinnye y’umukino, atanga imipira itandatu yavuyemo amanota.
Ku wa Gatandatu, Patriots BBC izakina na US Monastir aho izatsinda izasoza iyoboye itsinda A naho Rivers Hoopers ikipe na GNBC ku Cyumweru, aho ikipe izatsinda izaba ifite amahirwe yo gukomeza muri ¼ nk’ikipe yabaye iya gatatu mu itsinda ariko yitwaye neza.
AS Salé yasanze Petro de Luanda muri ¼
Mu mukino wasoje iyabaye ku wa Kane, AS Salé yo muri Maroc yatsinze AS Police yo muri Mali amanota 88 kuri 79.
Nk’uko iyi kipe yo muri Maroc yakinnye umukino wa mbere mu itsinda aho yatsindiye FAP mu duce tubiri twa nyuma ni ko byongeye kugenda kuko muri uyu mukino agace ka mbere AS Police yitwaye neza itsinda amanota 19 ku 8, agace ka kabiri izikipe zinganya amanota 16 kuri 16.
Mu gace ka gatatu AS Salé yatsinze bikomeye AS Police amanota 31 kuri 19 ndetse no mu gace ka kane itsinda amanota 33 kuri 25.
Umukinnyi Terrel De Von Stoglin wafashije AS Salé gutsinda FAP ku mukino wa mbere, no muri uyu mukino wa AS Police yitwaye neza atsinda amanota 40 ari na we watsinze amanota menshi mu mukino.
Ikipe ya Petro de Luanda na AS Salé nyuma yo gutsinda umukino wa kabiri, zahise zibona itike ya ¼ cy’irangiza aho zifite amanota ane naho FAP na AS Police zikaba zifite amanota abiri.
Ku mukino w’umunsi wa nyuma mu itsinda B, ku Cyumweru, Petro de Luanda izakina na AS Salé zishakamo ikipe igomba kuzamuka iyoboye itsinda mu gihe FAP na AS Police na zo zizahura, izatsinda ikazaba ifite amahirwe yo gukomeza muri ¼.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 ni umunsi w’ikiruhuko ku makipe yose, imikino izongera kuba ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!