Amakipe 9 aturutse mu bihugu 4 byo muri afurika yo hagati niyo yemejwe ku mugaragaro Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 kamena 2012 ko agomba kuzitabira igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu marushanwa y’umukino w’intoki wa Basktball amenyerewe kwizina rya zone 4.
Iryo rushanwa rikaba riteganijwe kuzatangira Guhera ku itariki 23 kugeza 30 Kamena muri uyu mwaka, rikazabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu murwa mukuru Kinshasa.
Amakuru dukesha Radio Okapi ikorera muri icyo gihugu avuga ko ishyirahamwe rishinzwe gutegura aya marushanwa ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball muri iki gihugu(FEBACO), Batangaje ko amakipe azitabira iri rushanwa hazaba harimo amakipe 5 y’abagabo nandi ane y’abagore.
Igihugu cya Gabon cyizahagararirwa n’ikipe yitwa Manga Sport, Congo Brazaville izahagararirwa n’ikipe yitwa Interclub, mu gihe Repubulika ya Centre Africa izahagararirwa n’ikipe yitwa Red star.
Naho kuruhande rwa Congo Kinshasa, izahagararirwa n’ikipe ya Mazembe hamwe na Molokai ku ruhande rw’ amakipe y’ abagabo, naho ku makipe y’abagore iri rushanwa rizitabirwa n’ikipe yitwa Arc-en-ciel hamwe na Radi, kugeza ubu hategerejwe andi makipe 2 y’abagore azaturuka mu gihugu cya Cameroun.



















TANGA IGITEKEREZO