00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR BBC y’abagore yegukanye igikombe cya Play off

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 30 March 2013 saa 07:22
Yasuwe :

Ikipe y’abagore ya Basketball ya APR tariki ya 28 Werurwe 2013 yegukanye igikombe mu mikino ya "Play off" mu bagore. Umukino wa nyuma wahuje ikipe Ubumwe BBC ndetse na"APR BBC".
Muri uwo mukino abakobwa ba "APR BBC" bagaragaje ubuhanga bwinshi bagatsinda ikipe Ubumwe BBC yiganjemo abakobwa bakuze ndetse bafite ubunararibonye mu mukino w’amaboko wa Basketball.
Uyu mukino warangiye ikipe ya APR BBC itsinze amanota 47 ku manota 34 y’ikipe y’Ubumwe BBC
Umutoza wa "APR BBC" Mbazumutima (…)

Umutoza wa "APR BBC" Mbazumutima Charles yatangarije IGIHE ko kugira ngo atsinde uyu mukino yahinduye imikinire cyane ndetse anashyiramo abana bato bagifite umwuka, kuko yabonaga ikipe y’Ubumwe BBC ikinisha abakinnyi bakuze. Yavuze ko bitamutunguye gutwara iki gikombe kuko atari inshuro ya mbere cyangwa iya kabiri.

Mbazumutima yakomeje agira ati "Njye ntibyantunguye kuko kuva mu mwaka wa 2005 ntangira gutoza ikipe ya "APR BBC" uretse igikombe cyakiniwe icyo gihe ni cyo ntatwaye, na ho ibindi byose ni njye wabyegukanye.”

Abajijwe uburyo akoresha kugira ngo atware ibyo bikombe yavuze ko icya mbere ari uko atoza ibyo azi kuko yakinnye Basketball mu ikipe ya "APR" igihe kingana n’imyaka 11, ikindi ni uko akunda uwo mukino akawukundisha n’abo awutoza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages