00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakina muri NBA bashobora kwemererwa kunywa urumogi byeruye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 April 2023 saa 08:36
Yasuwe :

Nyuma y’amasezerano y’ubwumvikane hagati ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi bayikinamo, hashobora kwemezwa ko hatazongera gufatwa ibipimo ku bakinnyi bafashe ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Mata 2023, ni bwo imbande zombi zatangaje ko zamaze kumvikana ku masezerano azamara imyaka irindwi y’imikoranire, ashingiye ku mategeko mashya arebana n’abakinnyi.

Aya masezerano yasinywe akubiyemo ibirebana n’imivugururire y’uburenganzira bw’umukinnyi nk’umukozi, haba mu kibuga hagati ndetse no hanze yacyo. Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi muri NBA, Tamika Tremaglio.

Yagize ati “Nta byinshi ku birebana n’iyi ngingo birarebwaho. Ariko kuva ku munsi wa mbere, ibiganiro hagati yacu byari bishingiye ku guha agaciro umukinnyi mu mukino n’igihe atawurimo, akaba yawukina ariko bimworohereza no gukora akazi ke kadahuye nabyo mu buryo bwagutse.”

Iyo ni yo mpamvu NBA yasuzumye ibijyanye no guhagarika gupima urumogi ku mukinnyi wese ukina muri iyi Shampiyona ya mbere ikomeye ku Isi muri Basketball. Mu mpera za 2021 ni bwo habayeho guhagarika gupima buri wese ahubwo hagapimwa abakekwa.

Icyo gihe Umuvugizi wayo, Mike Bass, yavuze ko byakozwe hagamijwe kurwanya uruhare bigira ku mukino no kurwanya ibiyobyabwenge muri rusange. Mu gihe amasezerano azaba yasinywe, nta n’umwe uzongera gupimwa urumogi, bazajya bapimwa ibindi biyobyabwenge.

Hari abakinnyi bakoreshaga iki kiyobyabwenge bizwi na buri wese nka Kareem Abdul-Jabbar na Allen Iverson bose bahagaritse gukina. Aba bose ntabwo urwego rwabo rwabakumiraga kugifata, ahubwo bagirwaga inama kenshi yo kukigabanya.

Kevin Durant uherutse kuva muri Brooklyn Nets akerekeza muri Phoenix Suns, yakomeje kuvugwaho gushyira igitutu ku buyobozi kugira ngo bushyireho iri tegeko nk’umwe mu bafata urumogi.

Kevin Durant akiri muri Brooklyn Nets yavuzweho gukoresha urumogi
Kevin Durant akiri muri Brooklyn Nets yakomeje gushyira igitutu ku buyobozi ngo buhagarike gupima urumogi mu bakinnyi
Alex Michael Caruso yigeze afungwa azira gukoresha urumogi rwinshi
Itegeko ry'abakozi rishobora kwemerera abakinnyi bo muri NBA gukoresha urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages