Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 kuri stade O2 Arena yo mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, habereye umukino wa mbere wa NBA wabereye hanze ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu 2019.
Uyu mukino wahuje amakipe adahagaze neza, Washington Wizards iri ku mwanya wa 25 na New York Knicks iri ku mwanya wa 28 ku rutonde rw’amakipe 30 akina mu gice cy’i Burasirazuba (NBA Eastern Conference).
Nubwo aya makipe adahagaze neza ariko amatike yo kwinjira muri uyu mukino yashyizwe ku isoko mu Ukwakira 2018, agurwa mu masaha abiri gusa ahita ashira.
Umukino wari unogeye ijisho warangiye ikipe ya Washington Wizards itsinze New York Knicks y’Umunyarwanda Frank Ntilikina ku kinyuranyo cy’inota rimwe gusa, amanota 101 ku 100.
New York Knicks yatangiye neza itsinda agace ka mbere amanota 30 kuri 20 ya Washington Wizards, agace ka kabiri amakipe yombi yinjiza amanota 33. Byatumye bajya kuruhuka ikipe ya Ntilikina iyoboye n'amanota 63 kuri 53 ya Washington Wizards.
Agace ka gatatu abakunzi ba New York Knicks batangiye kwizera intsinzi kuko ikipe yabo yagatsinzemo amanota 26 kuri 24 ariko icyo cyizere cyaje kuraza amasinde kuko mu gace kasoje umukino ntabwo iyi kipe yakomeje kwitwara neza.
Yinjije amanota 11 gusa naho Washington Wizards yinjiza amanota 24 bituma itsindwa umukino ku manota 101 ku 100.
Mu bantu ibihumbi 20 bitabiriye uyu mukino harimo ibihangange byinshi bikina umupira w’amaguru muri shampiyona y’u Bwongereza cyane cyane abakina muri Arsenal na Chelsea zo mu Mujyi wa Londres.
Abakinnyi bitabiriye uyu mukino wa NBA harimo aba Arsenal nka; Hector Bellerin, Shkodran Mustafi, Emile Smith-Rowe, Matteo Guendouzi, Carl Jenkinson, Lucas Torreira, Alex Iwobi, Alexandre Lacazette, Mohamed Elneny na Pierre-Emerick Aubameyang.
Ku rundi ruhande aba Chelsea nabo ntibahatanzwe kuko Ruben Loftus-Cheek, Marcos Alonso, Ethan Ampadu, Olivier Giroud na Andreas Christensen wari kumwe n’umukunzi Katrine Friis.
Si abakinnyi batuye i Londres gusa bagaragaye kuri uyu mukino kuko na myugariro wa Manchester United, Victor Lindelof yari kumwe na myugariro wa Liverpool, Joe Gomez.
















Ibitekerezo 0