U Rwanda ruzahagararirwa na RSSB Tigers yitabiriye iyi mikino ku nshuro ya mbere, isimbuye APR BBC yikuye mu irushanwa.

Mu bakinnyi 12 iyi kipe izifashisha harimo batandatu ba APR BBC bayobowe na Axel Mpoyo, Ntore Habimana, Ndizeye Dieudonne, Mangok Mathiang, Teafale Leonard Jr na Graig Leonard Randle. Aba bakinnyi biyongeraho umutoza James Maye Jr uzaba wungirije.

Abasanzwe muri Tigers ni Antino Jackson, Hagumintwari Steven, Bizimana Paul, Viny Okouo, Cyiza Chandelier wa Kepler BBC na Furaha Cadeaux de Dieu wa REG BBC.

Biteganyijwe ko iyi kipe izerekeza muri Afurika y’Epfo, ku wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026.

Muri rusange iyi kipe izaba iyobowe n’umutoza Henry Mwinuka nk’umutoza mukuru, azungirizwa na James Maye na Kenneth Gasana.

Uretse Tigers BBC, andi makipe azakina Kalahari Conference ni Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo, Al Ahly Tripoli yo muri Libya, Dar City yo muri Tanzania, Nairobi City Thunder yo muri Kenya na Petro de Luanda yo muri Angola.

Itsinda rya Sahara Conference ririmo Fath Union Sport Rabat yo muri Maroc ahazabera irushanwa, Al Ahly yo mu Misiri, ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal, Club Africain yo muri Tunisia, JCA Kings yo muri Côte d’Ivoire na Maktown Flyers yo muri Nigeria.

Amakipe ane azitwara neza muri buri tsinda, azahurira i Kigali mu Rwanda, mu mikino ya kamarampaka n’iya nyuma, izaba kuva tariki ya 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.

Iri ni rimwe mu marushanwa ya Basketball akurikirwa n’abatari bake ku Isi, dore ko mu mwaka ushize wa 2025 ubwo ryegukanwaga na Al Ahli Tripoli, ryakurikiwe n’abarenga ibihumbi 140, baturutse mu bihugu 214, abagera kuri miliyari 1,2 barikurikiranye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

James Maye Jr watozaga APR BBC yongewe mu batoza ba Tigers
James Maye Jr watozaga APR BBC yongewe mu batoza ba Tigers
Axel Mpoyo ufite amateka muri BAL ni umwe mu bategerejwe cyane
Axel Mpoyo ufite amateka muri BAL ni umwe mu bategerejwe cyane
RSSB Tigers igiye kwitabira BAL ku nshuro ya mbere
RSSB Tigers igiye kwitabira BAL ku nshuro ya mbere
Henry Mwinuka agiye kongera gutoza BAL
Henry Mwinuka agiye kongera gutoza BAL
Craig Randall ni umwe mu bahanzwe amaso
Craig Randall ni umwe mu bahanzwe amaso
Ndizeye Dieudonné usanzwe akinira APR ni umwe mu bo Tigers yitabaje
Ndizeye Dieudonné usanzwe akinira APR ni umwe mu bo Tigers yitabaje
Furaha Cadeaux wa REG BBC ni umwe mu bitabajwe na Tigers
Furaha Cadeaux wa REG BBC ni umwe mu bitabajwe na Tigers
Viny Okouo ni umwe mu baherutse kugurwa na Tigers BBC
Viny Okouo ni umwe mu baherutse kugurwa na Tigers BBC

Amafoto: The NewTimes