00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bakinira Basketball muri Shooting Touch bagaragarije impano zabo i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 June 2026 saa 07:55
Yasuwe :

Ikipe ya Rukara mu bakobwa n’iya Mukarange mu bahungu, ni zo zitwaye neza mu irushanwa ryateguwe n’Umuryango Shooting Touch rigamije kugaragaza impano, ryabereye ku kibuga cya Maison des Jeunes Kimisagara ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026.

Iri rushanwa ryiswe “Shooting Touch’s 2026 Talent Showcase, Connecting Talent to Opportunity”, ryitabiriwe n’amakipe y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18, yaturutse i Rukara, Rilima, Mayange, Rwinkwavu, Mukarange na Nyamirama, aho Umuryango Shooting Touch ukorera mu turere twa Kayonza na Bugesera.

Ikipe ya Rukara yegukanye igikombe mu bakobwa itsinze iya Rwinkwavu amanota 6-0 mu bakobwa, mu gihe mu bahungu, ikipe yahize izindi ari iya Mukarange yatsinze iya Rwinkwavu amanota 17-15 ku mukino wa nyuma.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Shooting Touch mu Rwanda, Umuhoza Christelle, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu guha amahirwe urubyiruko rutarengeje imyaka 18 rukina Baskteball muri Shooting Touch.

Ati “Icyo twifuza ni uko urubyiruko rukina muri Shooting Touch mu duce dutandukanye, mu Karere ka Kayonza n’aka Bugesera, na rwo ruhabwa amahirwe rukaza gukinira hano mu Mujyi wa Kigali, kuri Maison des Jeunes ya Kimisagara. Hari abana baturutse mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Bugesera n’aka Kayonza. Impano barayifite, namwe mwabyiboneye.”

Yakomeje avuga ko ibi bifasha abana guhura n’abatoza banyuranye ndetse bikaba byabafungurira andi marembo mu gukuza impano zabo.

Ati “Ni ukubaha amahirwe, hano hari abatoza baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye. Abana benshi hano bahakura amahirwe yo kujya kwiga muri ibyo bigo kuri ‘buruse’, ari na byo twise ‘connecting talent to opportunity’.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko mu myaka irenga 10 bamaze bakorera mu Rwanda, bafite abana barenga 2500 bafasha buri mwaka, bakina Basketball, aho hari abavamo bajya gukinira amakipe anyuranye y’igihugu mu byiciro bitandukanye.

Yavuze kandi ko impamvu yo gukorera mu Karere ka Kayonza n’aka Bugesera ari ukugira ngo begere abana bari mu bindi bice by’igihugu bitari ibyo mu mujyi.

Umunyana Sarah w’imyaka 13, wiga kuri GS Muzizi, watowe nk’umukinnyi witwaye neza mu bakobwa nyuma yo gufasha ikipe ya Rukara kwitwara neza, yavuze ko hari kinini uyu Muryango ubafasha.

Ati “Maze imyaka ibri muri Shooting Touch ya Rukara. Batwigisha ibintu bitandukanye, ku buzima bw’imyororokere no ku buzima busanzwe: Uburyo twasukura amazi n’umubiri wacu. Ndifuza kuba umukinnyi ukomeye wa Basketball ku rwego rw’Isi.”

Niyomugabo Dan w’imyaka 15, witoreza i Mukarange mu gihe yiga kuri GS Kayonza, yavuze ko yatunguwe no kuba umukinnyi wahize abandi mu bahungu, ariko byaturutse ku buryo yitwaye mu mikino yakinnye.

Yavuze ko mu myaka itatu amaze muri Shooting Touch byamuhaye inzozi zo kuba umukinnyi mwiza muri Basketball akazakinira amakipe nka REG BBC yo mu Cyiciro cya Mbere.

Mukarugwiza Maria ni umwe mu babyeyi bari baherekeje abana bitabiriye iki gikorwa. Yavuze ko kuba muri uyu Muryango byamufashije ku giti cye n’umuryango we.

Ati “Biranezeza nkurikije aho byamvanye njyewe, nkakurikiza aho ngeze, numva aho bagiye hose najyayo. Mu myaka ibiri mazemo, nagezemo mfite ikibazo cy’imitsi ntashobora kugenda, narahumye. Nari mfite umuvuduko w’amaraso uri kuri 210, ariko ubu njye n’umuryango wanjye uko turi abantu barindwi turimo.”

Yakomeje agira ati “Ndabikunda, abana banjye bahigiye ikinyabupfura, bahigiye kwiteza imbere no kumenya umuco n’imyifatire. Nubwo mfite imyaka 52, meze nk’ufite imyaka 15.”

Umuryango wa Shooting Touch watangiye gukorera mu Rwanda mu 2012, umaze kuzamura impano nyinshi za Basketball mu bakobwa n’abahungu nka Akaliza Nelly, Mutabazi Pacifique, Nkundwa Thierry, Rutayisire Imani n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages