00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika begukanye NBA All Star yitabiriwe n’ibyamamare (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 February 2026 saa 05:40
Yasuwe :

Abakinnyi bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika b’intoranywa begukanye Igikombe cya NBA All Star Game nyuma yo gutsinda bagenzi babo bakomoka mu bindi bihugu mu mukino witabiriwe na Barack Obama n’ibindi byamamare.

Ni umukino w’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026.

Abakinnyi bakomoka muri Amerika bigabanyijemo amakipe abiri, harimo iyitwa Team Strips na Team Stars, zihura na Team World yarimo abakomoka ku yindi migabane bitwara neza muri Amerika.

Team Stars yari igizwe na Anthony Edwards, Scottie Barnes, Ja Morant, Jayson Tatum, Paolo Banchero, Tyrese Haliburton, Chet Holmgren na Zion Williamson.

Team Stripes yari igizwe na De’Aaron Fox, Kawhi Leonard, Jimmy Butler, Jaylen Brown, Donovan Mitchell, Bam Adebayo,Trae Young, Jaren Jackson Jr.

Ni mu gihe Team World yari igizwe na Victor Wembanyama, Luka Dončić, Giannis Antetokounmpo, Nikola Jokić, Shai Gilgeous-Alexander, Joel Embiid, Domantas Sabonis na Pascal Siakam.

Hakinwe imikino ine muri iri joro harimo itatu y’amajonjora n’uwa nyuma. Team World yatsinzwe na Team Stars amanota 37-35, hakurikiraho Team Strips yatsinze Team Stars amanota 42-40, yongera gutsinda na Team World amanota 48-45.

Umukino wa nyuma wahise uhuza Team Stars yatsinze Team Strips amanota 47-21, ihita yegukana Igikombe cya NBA All Star Game. Anthony Edward ni we wabaye umukinnyi mwiza muri uyu mukino kuko yafashije Team Stars gutsinda umukino ubanza n’uwa nyuma.

Usibye uyu mukinnyi wa Minnesota Timberwolves, abandi bigaragaje muri uyu mugoroba harimo LeBron James wa Los Angeles Lakers, Kawhi Leonard wa Los Angeles Clippers, Victor Wembanyama wa San Antonio Spurs, Jaylen Brown wa Boston Celtics, Cade Cunningham wa Detroit Pistons n’abandi.

Ni umukino witabiriwe na Stephen Curry utakinnye uyu mukino kuko yagize imvune mu ivi, n’ibindi ibyamamare birimo Barack Hussein Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari kumwe n’umugore we Michelle Obama n’umukobwa wabo Sasha Obama.

Abandi bitabiriye barimo abahanzi batandukanye barimo Charlie Puth, Vin Diesel, Ludacris, Queen Latifah, Fat Joe, 2 Chainz, Busta Rhymes, GloRilla, Teyana Taylor, Lisa Leslie, D Smoke, BigXthaPlug, umukinnyi wa filime Chris Tucker, Prince Harry wari kumwe n’umugore we Meghan n’abandi.

Uyu mukino wbaye umwanya mwiza wo kwerekana inkweto ku bakinnyi bakorana n’uruganda rwa NIKE, aho Kevin Durant, Devin Booker, LeBron James na Giannis Antetokounmpo bari bambaye inkweto zihariye bakorewe.

Ni mu gihe Jalen Brunson we yari yambaye Kobe 3 Low, mu gihe Cade Cunningham yambaye Nike ST Charge yashyizwe ku isoko bwa mbere.

Kawhi Leonard agiye gutsinda amanota
Team Stars yegukanye NBA All Star Game
Team Stars yatsinze Team Stripes ku mukino wa nyuma wa NBA All Star
Team World yatsindiwe mu mukino wa NBA All Star Game
Wembanyama ari gushaka uko atsinda
Lebron James na De'Aaron Fox bakinanye muri Team Strips
2 Chainz yifotozanyije na Anthony Edward wabaye umukinnyi mwiza
Barack Obama na Michelle Obama bakurikiye umukino
Barack Obama aganira na Stephen Curry utakinnye uyu mukino
Barack Obama agiye guhereza umupira Devin Booker
Charlie Puth na Vin Diesel bafatanye ifoto nyuma y'umukino
Ludacris mu bitabiriye umukino wa NBA All Star Game
Prince Harry na Meghan bakurikiye umukino wa NBA All Star Game
Umuraperi Queen Latifah yishimiye umukino
Ubwo Fat Joe wamamaye mu muziki yari ageze aho umukino wabereye
Barack Obama n'umugore we bari bakurikiye umukino
2 Chainz na Busta Rhymes bafatanye ifoto
GloRilla ni uku yaserutse
Umukinnyi wa filime Chris Tucker yakurikiye umukino wa NBA All Star Game
BigXthaPlug ni umwe mu baraperi bakunzwe
Teyana Taylor yishimiye kuba kuri uyu mukino
D Smoke yari muri uyu mukino ufatwa nk'ibirori
Lisa Leslie ni uku yaserutse ku mukino wa NBA All Star Game

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages