Iyi mikino y’urubyiruko y’Akarere ka gatanu “ANOCA Zone V Youth Games 2019’ izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata kugeza ku ya 6 Mata i Huye, ikaba yarateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda n’Impuzamashyirahamwe ya za Komite Olempike zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Ibihugu 11 bigize ANOCA ZONE V ari byo U Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, Eritrea, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Sudani, Misiri na Somalia nibyo bizitabira iyi mikino, kongeraho u Bufaransa buzahatana mu mukino wa Taekwondo gusa.
Ubwo abakinnyi bagiye guhagarira u Rwanda mu mikino itanu izakinwa, bari bagiye guhaguruka i Kigali, babanje guhabwa ubutumwa na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda; Amb. Munyabagisha Valens wabwiye IGIHE ko yabasabye kuzitwara neza.
Ati” Nababwiye ko ari bo beza dufite mu myaka yabo, mbasaba kuzakina neza bagahesha igihugu ishema. Nababwiye ko kandi uretse iyi mikino, tuzakomeza kubashakira abandi bipima na bo aho kugira ngo tujye twitegurira mu marushanwa.”
Amb. Munyabagisha yabasabye kandi kuzakira neza abakinnyi bagiye guhangana n’abo, anabasaba kuzitabira ibiganiro bijyanye na gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 25 bizajya bitangwa muri iyi mikino.
Ati” Icya gatatu, ni ukubibutsa ko ari abasangwa mu gihugu cyabo, ko bagomba kwakira bagenzi babo neza nk’abashyitsi n’ubwo bazaba bahanganiye mu kibuga.”
“Icya nyuma ni gahunda dufite mu cyumweru kizakurikira imikino, Gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 25, twababwiye ko hari ibiganiro bazajya bahabwa, tubasaba ko bazashishikariza bagenzi babo kujya babyitabira, bakazageza n’ubutumwa kuri bagenzi babo bataje muri iyi mikino.”
Iyi mikino izatangirwamo ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Imikino izakinwa n’ibihugu bizayigaragaramo :
Amagare (Mu mihanda y’i Huye): U Rwanda, Kenya, Uganda, u Burundi, Eritrea, Misiri na Sudani.
Gusiganwa ku maguru (Huye Stadium): U Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Somalia, Eritrea, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Misiri na Ethiopia.
Basketball (GSOB) : U Rwanda, Kenya, Somalia, Uganda, Tanzania, u Burundi, Sudani Sudani y’Epfo, Misiri n’Ikipe Olempike y’Impunzi.
Taekwondo (Gatagara High School) : U Rwanda, Kenya, u Bufaransa, Uganda, Uganda, Misiri Sudani, Sudani y’Epfo n’Ikipe Olempike y’Impunzi.
Beach Volleyball (GSOB): U Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Sudani, Misiri, Sudani y’Epfo n’Ikipe Olempike y’Impunzi.



















TANGA IGITEKEREZO