Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 26 Nyakanga 2025.
Cyitabiriwe na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Uyu muganda wakorewe mu Kagari ka Nyarurama, ahari gukorwa umuhanda wa kaburimbo, bityo bafatanya mu gutunganya inzira z’amazi.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Giants of Africa, Masai Ujiri, yasabye uru rubyiruko gutekereza byagutse ndetse no kwiyizera.
Ati “Nanjye nakuze nkamwe mwese muri Nigeria. Niyo mpamvu dukora ibishoboka byose kugira ngo duteze imbere Umugabane wacu. Mwiyizere, mutekereze byagutse, mukore ibikomeye [kuko] buri muntu wese yaba igihangange.”
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimye Giants of Africa yongeye gukorera iri serukiramuco mu Rwanda.
Ati “Giants of Africa mwakoze kubana natwe muri iki gikorwa cy’umuganda. Nk’uko Perezida Paul Kagame akunze kubivuga, Abanyarwanda nitwe tugomba kwiyubakira igihugu ndetse na Afurika muri rusange.”
Yasoje avuga ko imikino ari umwarimu wa byinshi duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Ni ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco ribereye mu Rwanda, nyuma y’irya 2023.
Kuri iyi nshuro, Umuhango wo kuritangiza ku mugaragaro uzaba ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025 muri BK Arena, aho biteganyijwe ko abahanzi nka Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo, Kevin Kade, Boukuru, Ruti Joel n’abandi bazataramira abazitabira.
Icyumweru cyahariwe iri serukiramuco kizasozwa ku wa 2 Kanama 2025, ahateganyijwe abahanzi bakomeye muri Afurika nka The Ben, Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr.












Amafoto: Rusa Prince





Ibitekerezo 0