Iki kibumbano cyashyizweho kuri uyu wa Gatatu, imyaka ibiri nyuma y’urupfu rwabo ubwo indege bari barimo yakoraga impanuka.
Icyo kibumbano cyakozwe n’umunyabugeni Dan Medina kigaragaza Kobe Bryant mu myenda ye y’Ikipe ya Los Angeles Lakers, ukuboko kwe kuri ku rutugu rw’umukobwa we, Gianna Na we wambaye umwenda w’ikipe afashe umupira wa Basketball ku ruhande rwe.
Medina yatangarije NBC Los Angeles ko icyo kibumbano gipima ibilo 72.5 yakizanye aho hantu ku isaha bapfiriyeho kandi ko kizagera igihe kihakurwa.
Munsi y’ikibumbano, handitseho amazina yabo n’ay’abandi bantu barindwi baguye mu mpanuka.
Impanuka ya kajugujugu ya Kobe Bryant yabereye mu misozi iri mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Los Angeles.
Kugeza ubu inzego z’umutekano zishyira ikibazo cy’impanuka cyabaye ku mupilote wari utwaye iyo kajugujugu wemeye kuyitwara kandi ikirere kimeze nabi.
Kobe Bryant yamenyekaniye muri Los Angeles Lakers yakiniye kuva mu 1996-2006 mu Irushanwa rya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Yahesheje Los Angeles Lakers ibikombe bitanu (2000, 2001, 2002, 2009 na 2010). Yegukanye igihembo cya NBA MVP mu 2008, na bibiri bya NBA Finals MVP (2009 na 2010) bihabwa umukinnyi witwaye neza.
Kugeza ubu aza ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abafite amanota menshi muri NBA, aho yatsinze n’amanota 33.643.
Imidali ibiri ya zahabu ni yo yatsindiye mu Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu marushanwa Olempike ya 2008 na 2012.
Muri Mata 2020, amezi atatu nyuma y’urupfu rwe, yashyizwe muri “Naismith Baketball Hall of Fame”, ishimwe rihabwa abantu bakoze ibintu bihambaye mu mukino wa Basketball ku ruhando mpuzamahanga.
Mu 2001 yakoranye ubukwe na Vanessa Bryant babyarana abana bane harimo Gianna Bryant wari waratangiye gutera ikirenge mu cya se yifuza kuzakina Basketball nk’uwabigize umwuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!