Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n'Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, bitabiriye ibirori byo gutangiza iri rushanwa rizakinwa n'amakipe 12 mu bahungu ndetse na 11 mu bakobwa.

Umukino w’u Rwanda na Angola watangiye wegeranye cyane amakipe yombi yigana ndetse adasigana mu manota, kuko agace ka mbere karangiye anganya 18-18.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo ariko Pedro Edlison yatsindaga amanota bityo Angola ikayobora.

Mu minota ya nyuma, Ngabonziza Hugo Victor na Kabenga Manzi Enzo batsinze amanota y’ingenzi, igice cya mbere kirangira u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 34 kuri 33 ya Angola.

Mu gace ka gatatu amakipe yombi yongeye guhangana bikomeye, ikinyuranyo kiba gito cyane. Aka gace karangiye u Rwanda rukomeje kuyobora umukino n’amanota 46 kuri 45 ya Angola.

Mu gace ka nyuma, Angola yatangiye kongera ikinyuranyo ibifashijwemo na Pedro na Domingos Vanlison kigera mu manota atandatu (55-49).

Iminota isanzwe y’umukino, yarangiye amakipe yombi anganya amanota 56-56 bityo hongerwaho itanu.

U Rwanda rwayigiyemo Muhirwa Keita, Ngabonziza Alvin na Ngabonziza Victor bakuwe mu kibuga kubera kuzuza amakosa atanu.

Muri iyi minota, u Rwanda nta nota rwatsinze bityo umukino urangira Angola yegukanye intsinzi ku manota 67-56.

Ku rundi ruhande, Abangavu b’u Rwanda batangiye neza batsinda Tanzania amanota 60-41.

Undi mukino wabaye, Cameroun yatsinze Uganda amanota 57-50 mu bahungu.

Ingimbi z’u Rwanda zizasubira mu kibuga ku wa Gatandatu zikina na Sierra Leone, mu gihe Abangavu bakazakina na Tunisie tariki ya 8 Nzeri 2025.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire atangiza irushanwa ku mugaragaro
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire atangiza irushanwa ku mugaragaro
Mu birori byo gutangiza irushanwa habyinwe imbyino gakondo
Mu birori byo gutangiza irushanwa habyinwe imbyino gakondo
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n'Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, barebye imikino bari kumwe na Mugwiza Désiré na Umugwaneza Pascale bayobora FERWABA
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n'Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, barebye imikino bari kumwe na Mugwiza Désiré na Umugwaneza Pascale bayobora FERWABA
U Rwanda rwatsinze Tanzania mu bangavu
U Rwanda rwatsinze Tanzania mu bangavu
Abangavu b'u Rwanda batangiye neza Igikombe cya Afurika
Abangavu b'u Rwanda batangiye neza Igikombe cya Afurika
Sugarman Grier Quintus ni umwe mu bakinnyi beza
Sugarman Grier Quintus ni umwe mu bakinnyi beza
Mugisha Divin atsinda amanota abiri
Mugisha Divin atsinda amanota abiri
Angola yatangiye neza Igikombe cya Afurika
Angola yatangiye neza Igikombe cya Afurika
Mugisha Divin atsinda amanota abiri
Mugisha Divin atsinda amanota abiri
Abafana bagerageje kwitabira
Abafana bagerageje kwitabira
Iri rushanwa riri kubera muri Petit Stade
Iri rushanwa riri kubera muri Petit Stade

Amafoto ya IGIHE: RUSA Prince