Iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryasojwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024 muri BK Arena.
Umukino wa nyuma mu bagabo watangiye Patriots BBC itsinda amanota ariko ntibyarambye kuko APR yahise itangira gutsinda amanota menshi ibifashijwemo na Ntore Habimana na William Robeyns.
Agace ka Mbere karangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 25 kuri 17 ya Patriots BBC.
APR BBC yakomeje gukina neza mu gace ka kabiri, aho William na Dario Hunt batsindaga amanota menshi. Iyi kipe yari yahinduye abakinnyi ariko ikomeza kuyobora umukino.
Ku rundi ruhande, Ndizeye Dieudonné na Hagumintwari Steven gutsinda ntibyabakundiraga byatumaga amanota ya Patriots aba make.
Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC ikinyuranyo cy’amanota 15 (44-29).
Patriots yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Turatsinze Olivier na Frank Kamdoh bagabanya ikinyuranyo kigera mu manota 10 (34-44).
Umutoza wa APR, Mazen Trakh yahise asubiza mu kibuga Noel Obadiah, Ntore Habimana na William kugira ngo ikipe itabigaranzura.
Aba bakinnyi bahise bafashe iyi kipe kongera gukanguka, agace ka gatatu karangiye iyoboye umukino n’amanota 62-43.
Ikipe y’Ingabo yinjiye mu gace ka nyuma ishimangira intsinzi ari nako abatarabonye umwanya nka Chris Ruta na Dan Kimasa bagiye mu kibuga.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 80-63 yegukana Irushanwa ryo Kwibuka.
Mu bagore, iri rushanwa ryegukanywe na APR yatsinze REG WBBC amanota 86-81.
Aya makipe ya APR mu bagabo n’abagore yasimbuye REG BBCna IPRC mu bagore zegukanye irushanwa riheruka mu 2019.
Amafoto: Habyarimana Raoul



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!