BAL 2023 izitabirwa n’amakipe 12 yo mu bihugu 12, izaba igizwe n’imikino 38 izakinirwa mu mijyi itatu mu gihe cy’amezi atatu ya 2023.

Amakipe 12 azitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, yagabanyijwe mu bice bibiri: Sahara Conference na Nile Conference.

Sahara Conference izakinira imikino 15 muri Dakar Arena yo muri Sénégal hagati ya tariki ya 11 n’iya 21 Werurwe. Indi mikino 15 yo muri Nile Conference izabera muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex y'i Cairo mu Misiri, hagati ya tariki ya 26 Mata n’iya 6 Gicurasi.

Amakipe ane azakomeza muri buri gice, azakomereza urugendo muri BK Arena mu Rwanda, akine imikino umunani ya nyuma (play-offs n’imikino ya nyuma) izaba kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 27 Gicurasi.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yahaye ikaze buri wese wifuza kureba iyi mikino, abishingiye ku buryo imijyi iyakira ikomeje kwakira neza iri rushanwa.

Yagize ati "Nk'uko bisanzwe tumaze kwaguka ku buryo bugaragara mu mijyi twakiriramo BAL. Ni yo mpamvu duhaye buri wese ikaze ryo kuzitabira iyi mikino mu mijyi y’icyitegererezo muri Afurika."

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika, akaba no mu Nama Nyobozi ya BAL, Anibal Manave, yavuze ko kongera gushyira imbaraga muri BAL biri mu murongo wo gukundisha abantu uyu mukino no kuwuha umwihariko ukwiye muri Afurika.

Ati "Kugarura irushanwa aho ryabereye ni ikimenyetso cyo guhozaho, turi gushaka kandi kubaka BAL ihamye inafite umurongo uhoraho. Urwego twabonye ibihugu byakiriye byagaragaje rwerekana ko irushanwa riri kuzamuka."

Mu bice bibiri bigize BAL 2023, kimwe kizaba gifite amakipe atandatu.

Buri gice kizakina imikino 15 mu matsinda, buri kipe ikine n’iyindi. Amakipe umunani ya mbere ni yo azakina play-offs zizaba zigizwe n’ibice bitatu.

REG BBC yo mu Rwanda yakinnye iri rushanwa bwa mbere mu 2022, iri mu makipe atandatu azakina BAL 2023 atanyuze mu majonjora amaze iminsi aba.

Irushanwa riheruka ryakinwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 23 byo ku Mugabane wa Afurika, u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

US Monastir yo muri Tunisia ni yo yegukanye igikombe itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83-72.

Dakar Arena izongera yakire imikino ya BAL ku makipe azaba ari muri Sahara Conference
Dakar Arena izongera yakire imikino ya BAL ku makipe azaba ari muri Sahara Conference
US Monastir yo muri Tunisia ni yo iheruka igikombe itsinze Petro de Luanda amanota  83-72
US Monastir yo muri Tunisia ni yo iheruka igikombe itsinze Petro de Luanda amanota 83-72