Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, ni bwo i Bejing mu Bushinwa, RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda na Afurika yakinnye umukino wayo wa nyuma muri iri rushanwa mpuzamigabane.
Iyi kipe yashakaga kurushaho kwandika amateka ku nshuro yayo ya mbere muri iri rushanwa yitabiriye bwa mbere, ariko itsindwa na Boca Juniors amanota 93-62.
Nyuma y’umukino abakinnyi, abatoza n’ababaherekeje bakiriwe na Amb. Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake, abashimira ku mikinire bagaragaje irimo kwihangana, kwiyemeza no guhatana kugeza ku munota wa nyuma.
Iyi kipe yari yaherekejwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro, Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré, n’abandi
RSSB Tigers yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yitabiriye iri rushanwa nyuma y’uko yegukanye igikombe cya BAL 2026.
Umwanya wa gatanu wegukanywe na Beijing Royal Fighters itsinze Shanghai Sharks amanota 101-87 mu gihe igikombe cyegukanywe na NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itsinze Rytas Vilnius yo muri Lithuania amanota 89-86.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!