Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azagera i Kigali ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026 agatangira kwitegurana n’abandi iri rushanwa rya mbere muri Afurika.
Cook ni umwe mu bafite izina rizwi muri NBA kuko yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri, mu 2018 ari kumwe na Golden State Warriors no mu 2020 ari kumwe na Los Angeles Lakers.
Quinn Cook kandi yanyuze mu yandi makipe menshi nka Dallas Mavericks, New Orleans Pelicans na Cleveland Cavaliers.
Uyu mukinnyi yabaye uwa kane iyi kipe yongeyemo nyuma ya Leonard Craig Randall n’Abanya-Sudani, Madut Akec na Mangok Mathiang.
Ikipe y’Ingabo izatangirira iri rushanwa muri Kalahari Conference iteganyijwe tariki ya 27 Werurwe 2026 i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Umwaka ushize, APR BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa, aho ubu ubuyobozi butangaza ko bwifuza kwegukana iri rushanwa cyane ko imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!