FERWABA yavuze ko ari icyemezo gishingiye ku kwikura mu irushanwa kwa APR BBC.
Mu itangazo iri shyirahamwe ryashyize hanze kuri uyu wa Kane, ryavuze ko RSSB Tigers Basketball Club yahawe aya mahirwe kubera umusaruro mwiza iyi kipe yagaragaje muri shampiyona y’u Rwanda.
FERWABA itangaje iki cyemezo nyuma y’amasaha make n’ubundi Umutoza wa APR BBC, James Maye Jr, aciye amarenga ko iyi kipe itazakina iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika muri Basketball rya ‘Basketball Africa League’ (BAL 2026).
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Instagram rw’Umutoza wa APR BBC, James Maye Jr, yavuze ko “Nta kibabaje umutima kirenze iki! Umwaka urenga mu kazi kenshi, bigiye gutyo gusa.”
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni imwe mu makipe yari kuzatangirira iri rushanwa muri Kalahari Conference iteganyijwe tariki ya 27 Werurwe 2026, i Pretoria muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!