Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026 muri Petit Stade i Remera.
Wari utegerejwe cyane kuko wagombaga guhuza amakipe ahataniye umwanya wa mbere ariko kandi hari n’amatsiko yo kureba imyitwarire ya APR BBC nyuma yo gutangazwa ko itazitabira BAL 2026.
Ikipe y’Ingabo yatangiye umukino neza cyane Craig Randal atsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 14 ya REG BBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, Frank Kamdoh ayitsindira amanota menshi.
Aka gace, Ikipe y’Ingabo yagakinnye nabi itsindamo amanota atanu gusa, mu gihe abarimo Marquise Teafale Lenard Jr, Mukama Jean Victor na Mangok Mayhiang bahise bagira amakosa atatu.
Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC yatsinze REG BBC n’amanota 41-26.
Amakipe yombi yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu Randal na Umuhoza Jean de Dieu batsindira amakipe yombi.
Aka gace karangiye APR ikomeje kuyobora umukino n’amanota 58 kuri 43 ya REG BBC.
Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yakomeje kwegerana mu manota cyane, REG itsinda menshi ari nako APR irinda ikinyuranyo cyayo, cyane ko cyari kinini umukino ugitangira.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG BBC amanoa 79-66 ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 15. Mu mikino umunani imaze gukina yatsinzemo irindwi itsindwa umwe.
REG BBC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, aho mu mikino umunani yatsinze itanu igatsindwa itatu.
Mu mikino yabanje, Azomco BBC yatsinze East Africa University Rwanda amanota 82-81, mu gihe mu bagore, REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 72-51.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!