Ni imikino ya kamparamaka yakomezaga kuri iki Cyumweru, tariki 28 Kanama 20222, hakinwa imikino ya kabiri.
Mu mukino wishiraniro, APR BBC, yatangiranye agace ka mbere imbaraga nyinshi kuko yagatsinze ku manota 22 kuri 12.
Agace ka kabiri, REG yinyaye mu isunzu nk’ikipe nkuru igatsinda ku manota 17 kuri 13 ya APR FC
REG yongeye gutsinda agace ka gatatu ku manota 20 kuri 14, ariko APR yakoreshaga ibanga ryo kudatsindwa ikinyuranyo cy’amanota menshi.
APR yari yatsinzwe umukino wa mbere yagarutse mu gace ka nyuma ubona ko irusha REG bigaragara, agace ka kane igatsinda ku manota 19 ku 10 ya REG BBC.
Umukino urangira APR BBC itsinze REG BBC amanota 68-59.
Gutsinda kwa APR BBC kwatumye hazitabazwa umukino wa gatatu, kuko ubu amakipe yombi amaze gutsinda umukino umwe kuri umwe.
Umukino wa gatatu uteganyijwe tariki 31 Kanama 2022.
Ku rundi ruhande Patriots yatsinze Tigers biyoroheye umukino wa kabiri, amanota 73-51 igera ku mukino wanyuma, itegereje izava hagati ya APR na REG.
Mu bakobwa amakipe azakina umukino wanyuma yamenyekanye.
APR BBC yatsinze IPRC Huye amanota 79-70, yuzuza imikino ibiri IPRC Huye idakoramo bityo APR BBC igera ku mukino wanyuma.
Mu gihe REG nayo yatsinze The Hoops umukino wa kabiri biyoroheye cyane, ku manota 90-34 igera ku mukino wanyuma.
Bivuzeko umukino wa nyuma mu bakobwa uzahuza APR BBC na REG BBC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!