Uyu mukinnyi umaze iminsi i Kigali ni umwe mu bari bitabajwe n’Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika giheruka ariko kubera ikibazo cy’ibyangombwa bitabonekeye igihe birangira atifashishijwe.
Mu gihe shampiyona igeze mu mikino yo kwishyura, amakipe yatangiye kwiyubaka ngo azagere mu Mikino ya Kamarampaka abakinnyi baramenyerane.
Si Taylor gusa, kuko Ikipe y’Ingabo ikomeje ibiganiro n’abandi bakinnyi batandukanye kugira ngo bazayifashe kwisubiza Igikombe cya Shampiyona mu rugamba iri kumwe na mukeba REG WBBC yiyubatse cyane muri uyu mwaka w’imikino.
Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona, REG WBBC irayoboye n’amanota 21, ikurikiwe na APR WBBC ifite amanota 20 n’umukino umwe w’ikirarane.
Ku mwanya wa gatatu hariho Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza n’amanota 18, aho irusha abiri Kepler WBBC ya kane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!