Yacine ni umwe mu bakinnyi b’abahanga Ikipe y’Igihugu ya Sénégal igenderaho. A’Lexxus Davis akina nka ‘Pivot’ ndetse yatangiye no gukorana imyitozo n’abandi, mu gihe Italee Lucas we asubiye muri iyi kipe nyuma yo kuyifasha mu mwaka ushize.
Ikipe y’Ingabo yasoje ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona no muri Rwanda Cup biyihesha kuzahagararira igihugu mu Mikino Nyafurika.
Iyi kipe izatangirira mu yo gushaka itike ya Women’s Basketball League Africa 2025, aho amakipe azayishakira mu duce aherereyemo.
Aka Zone 5 kazakinirwa muri Kenya kuva tariki ya 9 kugeza kuya 15 Ugushyingo 2025. Izitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya n’i Burundi.
Umwaka ushize muri iri rushanwa, APR WBBC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze AS Ville de Dakar.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!