Kuwa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 nibwo US Monastir yakoze amateka yo gutwara igikombe cya BAL mu gihe mu 2021 yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
Mbere yo gufata urugendo basubira i Tunis, abakinnyi n’abayobozi ba US Monastir basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ruri ku Gisozi.
Basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda kuva mu bihe by’ubukoloni kugera ubwo hateguwe Jenoside ikanashyirwa mu bikorwa.
Aba bakinnyi bashyize indabo ku mva ndetse banasinya mu gitabo cy’abashyitsi.
US Monastir niyo izahagararira Umugabane wa Afurika mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane abarizwaho.
.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!