Tigers yagiye muri uyu mukino ihabwa amahirwe kuko yatsinze imikino itatu yose yakinnye, mu gihe Dar City yari imaze gutsinda ibiri, itsindwa indi.
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, Leonard Craig Randall na Sisco George Ngaiza batsindira amakipe yombi. Agace ka mbere karangiye, Dar City yatsinze amanota 25-24.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana cyane ikinyuranyo ari gito, gusa mu minota ya nyuma Tiges itangira kukizamura ibifashijwemo na Mangok Mathiang.
Igice cya mbere cyarangiye RSSB Tigers iyoboye umukino n’amanota 52 kuri 45 ya Dar City.
Ikipe ihagarariye Tanzania yatangiye nabi cyane agace ka gatatu, kuko mu minota itanu ya mbere yari yatsinze amanota atatu gusa, mu gihe indi yari 10.
Aka gace karangiye Tigers ikomeje kuyobora umukino n’amanota 75 kuri 65 ya Dar City.
Mu gace ka nyuma, Tigers yakomeje kuyobora umukino cyane ko wabonaga Dar City yabuze ibisubizo cyane cyane icyo guhagarika Craig Randall.
Umukino warangiye RSSB Tigers yatsinze Dar City amanota 104 kuri 92 yuzuza intsinzi ya kane muri iri rushanwa.
Muri uyu mukino, Leonard Craig Randall Ii yashyizeho agahigo gashya ko gutsinda amanota menshi mu mukino umwe wa BAL, aho yatsinze 54 mu gihe kari gasanzwe gafitwe na Jo Lual-Acuil Jr watsinze 42 mu 2024.
Uyu mukinnyi wa RSSB Tigers kandi yashyizeho akandi gahigo ko gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi mu mukino umwe, aho yayatsinze inshuro 11, akuraho Axel Mpoyo wayatsinze inshuro 10 umwaka ushize.
RSSB Tigers izasoza imikino ya Kalahari Conference ikina na Nairobi City Thunder ku Cyumweru, tariki 5 Mata 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!