Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026, ni bwo ubuyobozi bwa BAL bwashyize hanze ingengabihe y’iyi mikino ihuza amakipe akomeye muri Basketball ya Afurika.
Muri uyu mwaka w’imikino, amakipe 12 ni yo azakina imikino 15 kuri buri imwe, dore ko azaba agabanyijwe mu matsinda abiri buri rimwe ririmo amakipe atandatu.
Ayo matsinda ni Kalahari Conference izakinwa mbere kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza tariki ya 5 Mata 2026. Iri rizakinira mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Itsinda rya Sahara Conference rizatangira gukinwa tariki ya 24 Mata rigeze tariki ya 3 Gicurasi 2026, rikinirwe muri Maroc mu nyubako y’imikino ya Prince Moulay Abdellah Sports Complex mu Mujyi wa Rabat.
Amakipe ane azitwara neza muri buri tsinda, azahurira i Kigali mu Rwanda, aho azakinira imikino ya kamarampaka n’iya nyuma. Iyi izaba kuva tariki ya 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.
Iri ni rimwe mu marushanwa ya Basketball akurikirwa n’abatari bake ku Isi, dore ko mu mwaka ushize wa 2025 ubwo ryegukanwaga na Al Ahli Tripoli, ryakurikiwe n’abarenga ibihumbi 140, baturutse mu bihugu 214, mu gihe abagera kuri miliyari 1,2 barikurikiranye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!