00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL 2026: RSSB Tigers izakina na FUS Rabat mu mikino ya ¼ yakozwemo impinduka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 May 2026 saa 11:58
Yasuwe :

RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda izakina na FUS Rabat yo muri Maroc, muri ¼ cya BAL 2026 kizakinwa mu buryo bushya.

Amakipe ane ya mbere muri Sahara Conference yujuje umunani azakina imikino ya kamarampaka izabera i Kigali kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.

Ayo makipe ni Petro de Luanda (Angola), Al Ahly (Misiri), RSSB Tigers (Rwanda), Club Africain (Tunisia), Al Ahly Ly (Libya), FUS Rabat (Maroc), Ville de Dakar (Senegal) na Dar City (Tanzania).

Mu buryo bwashyizweho kuri iyi nshuro, ni uko nta mikino yo gutondeka amakipe izabaho ahubwo iya mbere izakina n’iya munani, iya kabiri n’iya karindwi, iya gatatu n’iya gatandatu gutyo gutyo.

Muri ¼, Petro de Luanda izakina na Dar City, Al Ahly izakina na Ville de Dakar, RSSB Tigers izakina na FUS Rabat, mu gihe Club Africain izakina na Al Ahly Ly.

Aya makipe azakina imikino ibiri nyuma hazabarwe iyatsinze indi muri iyo mikino ubundi ikomeze muri ½.

Muri ½ kandi ikipe izava hagati ya Petro de Luanda na Dar City izakina n’izava hagati ya Club Africain na Al Ahly yo muri Libya.

Ni mu gihe izava hagati ya Al Ahly na Ville de Dakar, izahura n’izava hagati ya RSSB Tigers na FUS Rabat.

Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanwe na Al Ahly Tripoli yo muri Libya, mu gihe APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yabaye iya gatatu.

RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda izakina na FUS Rabat muri 1/4
Petro de Luanda yagiye mu Mikino ya Kamarampaka iri ku mwanya wa mbere
Club Africain yo muri Tunisia ni imwe mu makipe ahanzwe amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages