Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2025 i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yahabwaga amahirwe kuko yatsinze imikino ibiri ibanza.
Johannesburg Giants yatangiye umukino neza itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Jakobi Terrell Heady, mu gihe Tigers yatsindirwaga na Leonard Craig Randall.
Agace ka mbere karangiye Giants iyoboye umukino n’amanota 27 kuri 25 ya TIgers.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yinjiye mu mukino mu gace ka kabiri, Mangok Mathiang akorera mu ngata Randall.
Igice cya mbere cyarangiye, RSSB Tigers BBC yigaranzuye Johannesburg Giants iyobora umukino n’amanota 49-47.
Ikinyuranyo cyakomeje kuba gito no mu gace ka gatatu, amakipe yombi aratsindana ndetse umukino uraryoha. Ni ko kandi abarimo Craig Randall na Nkosinathi Sibanyoni bigaragaza ku mpande zombi.
Agace ka nyuma kakoze ikinyuranyo kuko iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yagaragaje umunaniro cyane ko yakoraga impinduka nke, nta bisubizo byinshi yari ifite mu basimbura.
Muri aka gace, RSSB Tigers yazamuye ikinyuranyo kigera mu manota 15. Umukino warangiye RSSB Tigers yatsinze Johannesburg Giants amanota 102-89 ibona intsinzi ya gatatu.
Craig Randall yatsinze amanota 39 muri uyu mukino, mu gihe uwatsindiye menshi Johannesburg Giants ari Jakobi Terrell Heady watsinze 30.
Iyi ntsinzi yahaye Tigers itike yo kuzitabira imikino ya nyuma izabera i Kigali tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.
Tigers izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2025 ikina na DAR City yo muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!