Iri rushanwa ryo gushaka itike y’Imikino Nyafurika yitabiriwe n’ibihugu nka Uganda, u Burundi, Tanzania n’u Rwanda rwayakiriye kuva tariki ya 28 kugeza ku ya 30 Kamena 2023.
Nk’uko bisanzwe mu mikino y’abato, abakinnyi babanza gupimwa kugira ngo harebwe niba batarengeje imyaka. Muri rusange ibi bipimo byasanze u Burundi abenshi bayirengeje bityo ikurwa mu irushanwa, ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda abakinnyi batatu batatangajwe aribo basanze bayirengeje.
Mu mukino wa mbere, Ikipe y’Igihugu ya Uganda yatsinze iy’u Rwanda amanota 59-56. Umukino wa kabiri wari guhuza u Burundi na Tanzania gusa wagizwe gicuti kubera ko u Burundi bwakuwe mu irushanwa ariko busaba ko imikino yabwo yagirwa gicuti bugafasha abandi imyitozo.
Kugeza ubu, hategerejwe umwanzuro w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) kugira ngo hamenyekane ikiza gukurikiraho. Gusa, ukurikije ingengabihe y’uko imikino ipanze, kuri uyu wa Kane, saa Kumi n’Igice u Rwanda rurakina n’Ikipe y’Igihugu ya Tanzania mu gihe Uganda iracakirana n’u Burundi saa Moya z’ijoro.
Muri rusange, iyi mikino igomba gutanga ikipe imwe ihagararira Akarere k’Iburasirazuba (Zone 5) mu Mikino Nyafurika izabera i Monastir muri Tunisia kuva tariki 13 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2023.
Kugeza ubu amakipe yamaze kubona itike ni Tunisia izakira irushanwa, Guinea, Misiri, Algeria, Angola, Nigeria na Maroc.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!