Aya makipe ashobora guhabwa amahirwe yo kwitabira iri rushanwa mu buryo bw’ubutumire (Wild Card) nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu mikino yo gushaka itike y’iri rushanwa yabereye muri Uganda.
Ikipe y’Igihugu mu bahungu yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Uganda amanota 69-66 mu mukino wari ishiraniro, mu gihe abakobwa bo banyagiwe na Uganda amanota 82-52 bityo akiyongera kuri aya amakipe yegukanye ibikombe byombi.
Muri rusange, Igikombe cya Afurika giteganyijwe muri Kanama 2024 muri Afurika y’Epfo, mu gihe amakipe azakitwaramo neza azabona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 giteganyijwe mu 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!