00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Destiney Promise Philoxy yabonye ikipe nshya muri Angola

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 May 2026 saa 12:58
Yasuwe :

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball, Destiney Promise Philoxy yerekeje muri Interclub yo muri Angola.

Philoxy yari amaze iminsi akina muri Beirut Club yo mu Cyiciro cya Mbere muri Lebanon.

Interclub ni imwe mu makipe akomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Angola, aho yashinzwe mu 1976.

Angola ni igihugu gikomeye muri Basketball, cyane ko gikunze kwegukana ibikombe bitandukanye yaba ibyo ku rwego rw’Ikipe y’Igihugu ndetse n’amakipe yaho.

Destiney Philoxy ni umwe mu bakinnyi beza b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye gukinira mu 2023.

Yigaragaje cyane Gikombe cya Afurika ndetse n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ubwo Destiney Philoxy na A’Lexxus Faith Davis bageraga muri Angola
Destiney Philoxy asanzwe ari Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages