Uko imikino yose yagenze:
Ku Cyumweru:
Ubumwe vs Hoops Girls Team 50- 46 (Abagore)
Rusizi - Csk 72-65 (Abagabo)
Espoir - APR Bbc 73-61 (Abagabo)
Kuwa Gatandatu:
APR women bbc vs UR Huye 80-48 (Abagore)
IPRC Kigali vs UGB 67-60 (Abagabo)
Patriots BC vs IPRC South 74-72 (Abagabo)
Ikipe ya Espoir Basketball Club iherutse gutandukana n’umutoza John Bahufite bari bamaranye imyaka itari micye ndetse anayihesheje ibikombe bine bya shampiyona bikurikirana.
Umuyobozi w’ikipe ya Espoir, Fidele Rutagarama yavuze ko umutoza Bahufite atarasezerwa byemewe n’amategeko ariko ahamya ko bisa n’aho yamaze kugenda nubwo bashobora kuganira akaba yagaruka kuko na we uretse kuba umutoza ari n’umukunzi ukomeye cyane w’iyi kipe.
Yagize ati:”Ikibazo cya John Bahufite kuri jye ngifata nk’aho atari ikibazo gikomeye kuko kuva yagenda nta mahirwe turabona yo guhura ngo tuganire ariko nk’uko Espoir ari umuryango kandi na John mpamya ko yadukoreye ibyiza byinshi jye nari narategereje ko afata iya mbere akanyegera ariko ngiye kumushaka tuganire.
Binabaye gusezeranaho twasezeranaho kivandimwe kuko nta kibazo dufitanye.”
Yakomeje anavuga ko ikipe ya Espoir yongeyemo amaraso mashya kandi abona birimo gutanga umusaruro, intego yabo ikaba ari ukwegukana igikombe cya shampiyona nk’ibisanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO