Mwiseneza Maxime wasimbuye Bahufite John ku butoza bwa Espoir BBC yavuze ko nubwo bihimuye kuri iyi kipe ya IPRC Kigali yari yabatsinze ubushize ariko bagikeneye gukomeza gukora cyane kugira ngo batirara.

Yagize ati “Iyi kipe umwaka ushize yadutsindiye hano kuri iki kibuga. Byadusabye kuyiga cyane tureba imikino yayo;nk’ikipe nkuru ntitwifuzaga kongera gutakaza amanota imbere yayo. Twebwe iyo dutangiye shampiyona ni igikombe tuba dushaka nta kindi. Nubwo twatakaje bamwe mu bakinnyi bakomeye harimo n’uwari kapiteni wacu Mugabe Aristide ariko twarabasimbuje kandi n’abaje barimo kwitwara neza nta kibazo.”

Umutoza wa IPRC Kigali Buhake Albert we asanga ikipe ye yazize kutamenyera ariko agahamya ko intego zabo babona ko bazazigeraho nta kabuza nibakomeza gukora cyane mu myitozo.

Yagize ati:” Ndababaye cyane. Espoir ni ikipe twatangiye dusa n’abagendana ariko habayeho kubura uburambe no kutiyizera ariko tunatsinzwe n’ikipe ikomeye ntitwabyirengagiza. Hari ibyo tugiye gukomeza gukosora mu myitozo ya buri munsi ariko ntiducitse intege.”

Yakomeje avuga ko ikipe yabo ifite intego zisa n’aho zitandukanye n’iz’andi makipe kuko bo mbere na mbere bashaka guteza imbere Basketball mu mashuri, kumenyekanisha ikigo cyabo ariko babonye igikombe kitabagwa nabi.

Mu wundi mukino wabereye mu cyahoze ari Kist, ikipe ya IPRC South y’abagore yatsinze Ubumwe Bbc iyirusha cyane.

Shampiyona izakomeza kuri iki Cyumweru hakinwa imikino ibiri guhera saa tanu IPRC South y’abagabo yakira Rusizi Bbc naho saa munani APR Bbc y’abagabo ikine na CSK muri Cercle Sportif.

Uko imikino yagenze kuri uyu wa Gatandatu:

UR-Huye BBC vs Patriots BBC 41-63 ( abagabo)
UR-Huye BBC vs The Hoops 53-51 (abagore)
Ubumwe BBC vs IPRC-South 72-76 (abagore)
IPRC- Kigali BBC vs Espoir BBC 65-97(abagabo)

Imikino izaba ejo ku cyumweru

IPRC South BBC vs Rusizi BBC
APR BBC vs CSK BBC

IPRC Kigali ntyaciwe intege no gutsindwa na Espoir
IPRC Kigali ntyaciwe intege no gutsindwa na Espoir