00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Hagumintwari Steven yerekeje muri Tigers

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 November 2025 saa 03:03
Yasuwe :

Hagumintwari Steven wari umaze imyaka 11 muri Patriots BBC, yerekeje muri Tigers BBC asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi uri mu beza muri Shampiyona yari umwe mu nkingi za mwamba za Patriots BBC iri mu makipe akunzwe.

Perezida wa Tigers BBC, Shyaka Francis, yabwiye IGIHE ko “Nibyo Steven yadusinyiye imyaka ibiri. Intego ni ugukomeza kubaka ikipe ikomeye, mu myaka itatu ubu tugeze mu wa kabiri.”

Hagumintwari yabaye umukinnyi wa gatatu werekeje muri Tigers BBC yitegura umwaka w’imikino, nyuma ya Antino Jackson na Bizimana Paul.

Hagumintwari Steve yerekeje muri Tigers BBC
Hagumintwari ni umwe mu bakinnyi beza muri shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages