00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Hateguwe irushanwa ryo kwibuka Kenrik Kabano na nyina baguye mu mpanuka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 June 2026 saa 10:43
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryafatanyije n’umuryango wa Kabano gutegura irushanwa ryo kwibuka Kenrik Kabano witabye Imana aguye mu mpanuka yahitanye na nyina, Rosine Kabano.

Ku itariki ya 21 Mata 2026, ni bwo abagize umuryango n’inshuti z’aba bombi batangaje ko baguye mu mpanuka y’imodoka mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu rwego rwo kubibuka no gukomeza umuryango wabo ndetse n’abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda, hateguwe irushanwa binyuze mu muryango ‘Kenrik and Rosine Kabano Foundation’.

Ni irushanwa rizaba tariki ya 26 Kamena 2026, kuri Zaria Court, rikazitabirwa n’amakipe 10 y’abahungu batarengeje imyaka 18 bakina ari batatu (3x3), ndetse n’amakipe atandatu mu bakobwa.

Kenrik Kabano wavukiye muri Leta ya Ohio mu 2008, yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 16 mu irushanwa rya ‘2023 FIBA Africa Under-16 Boys’ Championship’.

Rosine Kabano witabye Imana ari kumwe n’umuhungu we, ni we wamufashaga byose mu gukuza impano ye yo gukina Basketball, ari na we wamushyigikiye ku gukinira u Rwanda.

Mbere y’uko bitaba Imana, byari biteganyijwe ko Kenrik ari umwe mu bari kwitabazwa muri mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina irushanwa ryo gushaka itike y’imikino ya Afrobasket.

Kenrik Kabano yaguye mu mpanuka y'imodoka ari kumwe na nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages