00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Ikipe y’Igihugu igiye kwipima n’iya Libya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 August 2025 saa 09:50
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Basketball ikomeje kwitegura Igikombe cya Afurika igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’iya Libya, yombi izabera mu Rwanda.

Umukino wa mbere wa gicuti uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 4 Kanama saa Kumi n’Ebyiri, mu gihe uwa kabiri uri ku wa 6 Kanama 2025.

Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola hagati ya tariki 12 na 24 Kanama 2025.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere na Côte d’Ivoire, Cap-Vert na RDC. Libya iri itsinda rya gatatu na Angola, Guinea na Sudani y’Epfo.

Abakinnyi bari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ni Ishimwe Lars, Ntore Habimana, Pierre Vandriessche, Prince Twa, Umuhoza Jean de Dieu, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Uwitonze Justin.

Hari kandi William Robeyns, Hagumitwari Steve, Axel Mpoyo, Twizeyimana Chandelier, Cyiza Nshuti, Ndizeye Dieudonné, Muhizi Prince, Bizimana Paul, Furaha Cadeaux de Dieu, Shema Bruno, Hason Ward, Bigirumwami Noah, Mutabazi David na Trey Twa.

Ikipe y'Igihugu igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n'iya Libya
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Cheikh Sarr ukubutse mu Gikombe cy'Afurika cy'Abagore yamaze kugera mu mwiherero w'iy'abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages