U Rwanda rwagiye muri uyu mukino rushaka intsinzi ya mbere muri iri rushanwa kuko rwatsinzwe uwa mbere na Guinea amanota 82-70.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi atsindana. Agace ka mbere karangiye anganya amanota 16-16.

Mu gace ka kabiri, Jawhar Jawadi yafashije Tunisie gukomeza gutsinda amanota menshi ari na ko yongera ikinyuranyo.

Igice cya mbere cyarangiye Tunisie iyoboye umukino n’amanota 40 kuri 31 y’u Rwanda.

Mu gace ka gatatu, Omar Abada yakoreye mu ngata bagenzi be iyi kipe yo mu majyaruguru ya Afurika ikomeza kwitwara neza cyane, mu gihe u Rwanda amanota yatangiye kuba make kuko muri aka gace rwatsinze 11 gusa.

Mu gace ka nyuma, abakinnyi b’u Rwanda biminjiriyemo agafu Ndizeye Dieudonne na David McCormack bagerageza kurutsindira amanota menshi ariko ikinyuranyo cyari kinini cyane.

Umukino warangiye Tunisie yatsinze u Rwanda amanota 79-66.

Umukino wa gatatu ari na wo wa nyuma muri iri rushanwa, u Rwanda ruzakina na Nigeria ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo 2025.

Nshobozwabyosenumukiza ahanganye na Abada
Nshobozwabyosenumukiza ahanganye na Abada
Furaha Cadeau de Dieu ashaka aho atanga umupira
Furaha Cadeau de Dieu ashaka aho atanga umupira
Omar Abada yagoye u Rwanda cyane
Omar Abada yagoye u Rwanda cyane
David McCormack ahanganiye umupira
David McCormack ahanganiye umupira