Iyi kipe yabaye iya mbere yazamutse imyanya myinshi ku Isi, aho yabaye iya 81 n’iya 13 muri Afurika.
Nubwo bimeze bityo, iyi kipe iheruka kwitwara nabi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yabereye muri Tunisia.
Umukino wa mbere yatsinzwe na Guinée amanota 82-70, uwa kabiri itsindwa na Tunisia amanota 79-66, mu gihe uwa gatatu yatsinzwe na Nigeria amanota 75-69.
Muri rusange, ibihugu bitanu bya mbere ku Isi ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Serbia, u Bufaransa na Canada. Ni mu gihe Afurika iyobowe na Sudani y’Epfo, Angola, Côte d’Ivoire na Misiri.






Ibitekerezo 0