U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere ku manota 81-72, ni uwa kabiri ku manota 63-56.

Nyuma y’iyi mikino, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Ndizeye Dieudonne yavuze ko bazakosora amakosa bakoze.

Ati “Twiteguye neza. Amakosa twakoze mu mikino ya gicuti twarayabonye ndetse tuzayakosora. Turashaka kuzatsinda umukino wa mbere wa Guinea kuko ni wo rufunguzo.”

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Nigeria, Tunisia na Guinea.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzahura na Guinea tariki ya 27 Ugushyingo, nyuma y’iminsi ibiri rukine na Tunisia, mbere yo gusoza rukina na Nigeria ku ya 30 Ugushyingo 2025.

Muri iyi mikino hazakinwa amajonjora abiri, aho aya mbere azakinwa n’amakipe yose uko ari 16.

Muri buri tsinda hazazamuka amakipe atatu, yose abe 12 azahurire mu ijonjora rya kabiri, ari ryo rizatanga atanu azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi.

Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar hagati ya tariki 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027. Irushanwa riheruka mu 2023, ryegukanywe n’u Budage bwatsinze Serbie ku mukino wa nyuma.

U Rwanda rwatsinzwe imikino ibiri ya gicuti rwakinnye na Libya
U Rwanda rwatsinzwe imikino ibiri ya gicuti rwakinnye na Libya
Libya yatsinze u Rwanda mu mikino ibiri ya gicuti yahuje impande zombi
Libya yatsinze u Rwanda mu mikino ibiri ya gicuti yahuje impande zombi
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Murenzi Yves na Kapiteni Ndizeye bizeje kuzitwara neza
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Murenzi Yves na Kapiteni Ndizeye bizeje kuzitwara neza