Biteganyijwe ko iyi kipe izerekeza i Abidjan ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025, aho izakinira iyi mikino n’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, tariki ya 12 na 14 Nyakanga.

Kugeza ubu, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Cheikh Sarr afite ikipe yose uretse Murekatete Bella na Keisha Hampton bataragera mu mwiherero.

Ni mu gihe abawukomeje ari Tetero Odile, Irakoze Ange Nelly, Mwizerwa Faustine, Micomyiza Rosine Cisse, Butera Hope na Byukusenge Gloriose ba REG WBBC.

Uwizeye Assouma na Uwimpuhwe Violette ba APR WBBC, Karinganire Gahozo Kellia wa Azomco WBBC, Ishimwe Rebecca wa The Hoops, Destiney Philoxy, Vanessa Prissy Camara na Ineza Sifa Grand Canyon Antelopes yo muri Amerika.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Nigeria ifite igikombe giheruka ndetse na Mozambique.

Mu Gikombe cya Afurika giheruka cyabereye i Kigali mu 2023, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane.

Ikipe y'Igihugu igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n'iya Misiri
Ikipe y'Igihugu igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n'iya Misiri
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Cheikh Sarr na Byukusenge Gloriose uri mu bakomeje kwitwara neza muri REG WBBC
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Cheikh Sarr na Byukusenge Gloriose uri mu bakomeje kwitwara neza muri REG WBBC
Destiney Philoxy na Tetero Odile ni bamwe mu bakomeje imyitozo
Destiney Philoxy na Tetero Odile ni bamwe mu bakomeje imyitozo
Ineza Sifa (iburyo) yamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero
Ineza Sifa (iburyo) yamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero