00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi igiye kwipima n’iya Libya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 November 2025 saa 05:32
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Basketball izakina imikino itatu ya gicuti n’iya Libya mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera muri Tunisia hagati ya tariki 27 na 30 Ugushyingo 2025.

Ntabwo haramenyekana aho iyi mikino ya gicuti izabera gusa iteganyijwe tariki ya 20, 21 na 23 Ugushyingo 2025.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Nigeria, Tunisia na Guinea.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzahura na Guinea tariki ya 27 Ugushyingo, nyuma y’iminsi ibiri rukine na Tunisia, mbere yo gusoza rukina na Nigeria ku ya 30 Ugushyingo 2025.

Muri iyi mikino hazakinwa amajonjora abiri, aho aya mbere azakinwa n’amakipe yose uko ari 16.

Muri buri tsinda hazazamuka amakipe atatu, yose abe 12 azahurire mu ijonjora rya kabiri, ariryo rizatanga atanu azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi.

Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar hagati ya tariki 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027. Irushanwa riheruka mu 2023, ryegukanywe n’u Budage bwatsinze Serbie ku mukino wa nyuma.

U Rwanda rukomeje umwiherero w'imikino yo gushaka Itike y'Igikombe cy'Isi
Ikipe y'Igihugu ya Libya igiye gukina n'iy'u Rwanda imikino itatu ya gicuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages