Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, Richard Mutabazi yabwiye IGIHE ko iyi ari ikipe igiye gutegurirwa irushanwa izahagarariramo igihugu nyuma y’uyu mwaka ikazahita ivaho.
Yagize ati:“Ni ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18 dushaka ko imenyera amarushanwa kuko uyu mwaka izahagararira u Rwanda. Abakinnyi bari bafite amakipe bakinira bataruzuza imya 18 bazashyirwa muri iyi keretse ababona umwanya wo gukina kuko nabo abatoza bazababonera aho bari.”
Mutabazi yavuze ko ingengo y’imari iyi kipe izakoresha ari amafaranga azajya yinjira ku bibuga. Iyi kipe ikazatozwa na Mutokambali Moïse usanzwe atoza amakipe y’igihugu muri uyu mukino, ariko iyi ikazahita ikurwaho irushanwa nirirangira, izakina shampiyona y’uyu mwaka gusa.
Iyi kipe izatangira ikina na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri stade Amahoro saa munani kuri uyu wa 8 Mutarama 2016.
Indi mikino izaba muri izi mpera z’icyumweru
Ku itariki ya 8 Mutarama (Abagabo)
18.00- UGB vs Espoir BBC kuri Petit stade Amahoro
20.00- Patriots BC vs IPRC Kigali kuri stade Amahoro
Ku itariki ya 9 Mutarama (Abagabo)
09.00- Rusizi BBC vs APR BBC i Rusizi
11.00- CSK BBC vs IPRC-South muri CSK
14.00- U18 National Team vs UR-Huye BBC muri UR-Huye
Ku itariki ya 9 Mutarama (Abagore)
10.00- APR BBC vs UBUMWE BBC kuri stade Amahoro
12.00- The Hoops Rwanda vs IPRC-South kuri stade Amahoro



















TANGA IGITEKEREZO