Nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino muri Basketball amakipe atandukanye yatangiye kwiyubaka yongera imbaraga mu makipe yabo kugira ngo umwaka utaha azabe akarishye kurushaho.
APR BBC yagize umwaka mwiza nyuma yo gukina imikino ya kamparamaka ikaza gukurwamo na REG BBC yaje no kwegukana igikombe cya shampiyona.
Ubuyobozi bwa APR BBC bwari bufite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka kugira ngo izahagarire u Rwanda mu mikino ya BAL(Basketball Africa League) ariko ntibyakunze bityo akaba ari yo mpamvu bagiye ku isoko hakiri kare ngo umwaka utaha bazagere ku ntego.
Kaje w’imyaka 27 yageze mu ikipe ya REG BBC mu 2017 avuye muri mukeba wayo Patriots, umwaka ushize yasaga nk’uwatakaje umwanya nyuma yo kuza kwa Pitchou Manga na Belleck Bell.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!