Kepler yageze ku mukino wa nyuma isezereye APR WWC, mu gihe REG WBBC yatsinze The Hoops.
Ni umukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana abifashijwemo na Maiga Kadidia na Young Desi-Rae Yvonne. Agace ka mbere karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 21-17.
Kepler WBBC yatangiranye imbaraga agace ka kabiri, mu munota umwe amakipe yombi anganya 22-22.
Iyi kipe ya kaminuza yakomeje gukina neza ari nako Uwimpuhwe Henriette yatsindaga amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Kepler WBBC iyoboye umukino n’amanota 34 kuri 33 ya REG WBBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiye nabi cyane agace ka gatatu kuko yamaze iminota itanu nta nota iratsinda.
Aka gace karangiye Kepler WBBC iyoboye umukino n’amanota 46 kuri 41 ya REG WBBC.
Agace ka nyuma katangiye amakipe yigana cyane ariko REG itangira kugaragaza ak’inda ya bukuru ari nako Akon Rose na Kristina King bagabanya ikinyuranyo.
Ubwo haburaga iminota itatu, Irakoze Ange Nelly yatsinze amanota abiri, amakipe yombi anganya 54-54.
Mu minota ya nyuma, amakipe yombi yakomeje kwegerana bikomeye kuko ikinyuranyo kitarengaga amanota atatu.
Umukino warangiye Kepler WBBC yatsinze REG WBBC 65-62 yegukana intsinzi y’umukino wa mbere mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball mu Bagore.
Umukino wa kabiri uteganyijwe ku wa Gatanu, saa Mbiri n’Igice z’Ijoro muri Petit Stade.


















Amafoto: Ishimwe Alain Kenny





Ibitekerezo 0