Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Klutch Sports ireberera inyungu z’uyu mukinnyi, Rich Paul, avuga ko kuri uyu wa Gatatu aribwo LeBron James ukinira ikipe ya Los Angeles Lakers yongereye amasezerano.
Ibi byatumye James aba umukinnyi winjije amafaranga menshi mu mateka ya NBA. Amasezerano amaze gusinya yose hamwe angana na miliyoni 532 z’Amadolari yakuye muri uyu mwuga. Ibi byatumye asiga cyane Kevin Durant wari umuri imbere.
Nubwo yegereje imyaka 38, James akomeje kuba umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru muri NBA Ndetse no kuba umukinnyi ngenderwaho wa Los Angeles Lakers.
Kugeza ubu James ntabwo yemerewe kugurishwa mu 2022-2023 nk’uko ibikubiye mu masezerano ye bibivuga.
James asinye amasezerano nyuma y’uko imfura ye Bronny yinjiye mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, bimugira umukinnyi wemerewe gukina muri NBA mu 2024.
James yatangaje inshuro nyinshi ko yifuza kuzafatanya n’umuhungu we mu marushanwa ya NBA mbere y’uko asezera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!