Lupita wavukiye muri Mexique afite inkomoko muri Kenya, gusa akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukinnyi wakinnye muri Black Panther mu 2018, Us mu 2019 na The Odyssey mu 2026, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, agaragaraza ishoramari rishya agiyemo muri siporo.
Yagize ati “Ngiye gufata umwanya nishimire ko ndi umushoramari muri Nairobi City Thunder. Nairobi City Thunder ni yo kipe ya mbere yakinnye muri Basketball Africa League, nkaba ntewe ishema no kuyishyigikira. Twagiye.”
Lupita yifurije iyi kipe intsinzi mu mikino ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Kenya, dore ko izayitangira ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri, ikina na Kenya Ports Authority.
Ni umukobwa w’Umunyapolitike, Peter Anyang’ Nyong’o, na Dorothy Nyong’o ushinzwe inozabubanyi mu muryango wo kurwanya kanseri muri Afurika wa Africa Cancer Foundation.
Nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye muri sinema mu byitwa ’Oscars’ yahawe mu 2013 abikesha filime yakinnyemo yitwa “12 Years a Slave”, ntiyongeye gusubira inyuma mu iterambere rye muri uyu mwuga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!