Ni umuhango wabanjirijwe n’umukino w’intoranywa wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2022, warangiye ikipe yari iyobowe na Mpoyo itsinze iya Hagumintwali Steven amanota 126-116.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2021/22 mu bakobwa n’abahungu.
Ku ikubitiro habanje guhembwa abakobwa bitwaye neza ku giti cyabo, maze Muganza Mireille Nyota wa REG Women Basketball Club aba umukinnyi mwiza w’umwaka.
Micomyiza Rosine Cisse wa The Hoops yegukanye igihembo cy’uwatsinze amanota atatu kenshi, Umugwaneza Charlotte wa APR WBBC ahembwa nk’umukinnyi wugariye neza kurusha abandi.
Muganza Nyota Mireille yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi, mu gihe Dusabe Jane yahembwe nk’umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi.
Umutoza w’umwaka mu bagore yabaye Mukaneza Espérance utoza REG WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona.
Ikipe y’umwaka mu bakobwa yabaye Nsanzabaganwa Nelly (APR), Kantore Sandra Dumi (REG), Nezerwa Ines (REG), Kalanga Betty (REG) na Muganza Nyota Mireille (REG).
Mu cyiciro cy’abagabo, Axel Mpoyo wa REG BBC niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka. Munyeshuri Thierry (Espoir BBC) yahembwe nk’uwatsinze amanota atatu menshi kurusha abandi, Frank Betoudji Kamndoh (Shoot for the Stars) aba uwatsinze amanota menshi ndetse n’umukinnyi wugariye neza.
Turatsinze Olivier (IPRC-Kigali) we yahembwe nk’umukinnyi wazamuye urwego.
Ikipe y’umwaka mu bagabo yajemo Adonis Filler (REG), Kenneth Gasana (Patriots), Steve Hagumintwali (Patriots), Axel Mpoyo(REG) na Pitchou Manga (REG).
Umutoza w’umwaka mu bagabo yabaye Henry Dennis Newton Mwinuka utoza REG BBC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!